Ibishyimbo

Kwita kugihingwa

Kubikenura (Kubikorera cyangwa kubifata neza)

Kwita ku bihingwa

  • Kubagara :
    • Kubagara bwa mbere bikorwa hagati y’ibyumweru 2 na 3 nyuma yo gutera, bikurikirwa no gusukira  bashyigikiza itaka ibihingwa  hagamijwe no kugabanya isuri mu bihingwa
    • Kubagara bwa 2 cyangwa ubwa 3 bikorwa iyo bibaye ngombwa hagamijwe kugabanya ibyatsi bicura amazi ibihingwa, gutuma haboneka urumuri ruhagije, no gutuma ibyatsi bidacura ibihingwa ibibitunga.
  • Gushyiramo ifumbire ifasha ibishyimbo gukura neza
    • Gushyiramo kg 50 kuri ha za Ire (Urea) cyangwa kg 100 za NPK 17-17-17 mu gihe cyo kubagara.
  • Gushingirira ibishyimbo
    • Gushingirira ibishyimbo ukoresheje ibiti bigorortse. Ibi biti bishingirira ni bwo buryo bw’ingenzi bwo gushyigikira ibishyimbo bishingirirwa. Iyo ukoresheje imishingiriro y’ibishyimbo bigomba kuba bigeza kuri m 2 z’uburebure. Umushingiriro w’igishyimbo ugomba kuba utanyerera kugira ngo bitume igishyimbo gifataho neza. Ugomba gushinga umushingiriro ukawukomeza mu butaka kandi ukawushinga hagati y’ibishyimbo.

Guhinga ibishyimbo bishingirirwa ni bwo buryo bwiza bwo kongera umusaruro mu Rwanda aho ubutaka buhingwa

  • buhingwa bwagabanutse cyane. Ibura ry’ibiti byo gushingirira ni cyo kibazo cy’ingutu gituma guhinga ibishyimbo bishingirirwa ku buso bunini bigorana. Hari uburyo bwo gushingirira hakoreshejwe utuyungiro twa senyenge n’ibiti by’imishingiriro bike bigabanya ibura bw’imishingiriro y’ibishyimbo nyamara umuntu akabona inyungu z’umusaruro ibishyimbo bishingirirwa bitanga.

Foto: Ibishyimbo bishingiriwe