Urutoki

Gutera imbuto

Gutera ibitoki

  1. Guhitamo imibyare :
    • Gutegura umwobo wo guteramo nk'uko byavuzwe haruguru
  • Guhitamo imibyare: imibyare myiza ni ifite uburebure kuva kuri m 1.8 kugeza kuri m 2.1 kandi inanutse, amababi asongoye nk'inkota, n'ubwo imibyare mito cyane ari yo yakabaye myiza niba nyina ifite ubuzima bwiza.
  • Igihe umubyare ugifashe kuri nyina, bawukuraho bakase n'imbaraga  bajyana hasi bakoresheje igitiyo gisukuye. Barandurana n'igice gihagije cy'ubutaka bwo munsi n'imizi ifashe ku mubyare.
  • Inguri idafite imibyare igaragara bashobora kuyikatamo uduce. Buri gace gafite umumero karashyira kakavamo umubyare ariko ibi bitwara igihe kinini, icyiza ni ugukoresha umubyare.
  • Gukata ibice by'umubyare byapfuye, ibyariwe n'udukoko, ibyaboze n'ibyahinduye ibara

Niba umubyare warononekaye hafi ya wose, ushyirwa kure y'indi hanyuma bagashaka ibindi bikoresho by'ubuhinzi.

  1. Gusukura insina yo gutera no kuyitera:
  • Gushyushya amazi akagera kuri dogere 50oC
  • Nyuma y'ibyo, kuzimya umuriro no gushyira inguri muri ya mazi mu gihe cy'iminota  20

Kuzuza ubutaka bwiza mu mwobo. Gusiga umwanya wa sentimetero nkeya hejuru kugira ngo amazi yinjiremo.

  • Ubusharire bwiza mu butaka bwakira insina ni uburi hagati ya  5.5 na 7.  Ubusharire bugeze kuri 7.5 cyangwa hejuru yaho bishobora kwangiza insina.
  • Gushyira umubyare mu butaka bushya uhagaze.  Wagombye guterwa rwagati mu mwobo mu burebure bwa sentimetero 20.
  • Ubundi, bakata insina hagasigara uburebure bwa sentimetero 20.