Urutoki

Indwara n'uburyo bwo kurwanya udukoko

Kwirinda ibyonnyi n'indwara ku bitoki

  1. Indwara ya Kirabiranya y'urutoki (BXW)

 

  • Iyi ndwara ya Kirabiranya y'urutoki yaturutse muri Etiyopiya no hanze yayo, iza kugaragara mu mwaka wa 2001 mu Rwanda, Kenya, DRC, Uganda and Tanzaniya.
  • Kirabiranya y'urutoki ifata ibice byose bigize insina. 
  • Irangwa no guhinduka umuhondo no kumagara buhoro buhoro kw'amababi
  • Igitoki kineka igihe kitageze kandi ntikinekere rimwe, imbere kikazana amabara y'ikigina
  • Iyo imutumba itemwe  mu minota 5-15 hasohoka agasabo  karimo mikorobi z'umuhondo
  • Insina yanduye iba umuhondo cyangwa ikigina mu bice by'imbere
  • Kumagara buhoro buhoro cyangwa kumagara byihuse ku mwanana
  • Uduti tw'ururabo duhinduka umuhondo n'ikigina
  • Ubusanzwe iyi ndwara yica insina burundu.
  1. Kwirinda indwara ya Kirabiranya y'urutoki

Ingero z'uburyo bwakoreshwa mu kuyirinda:

  • Gukoresha ibikoresho bisukuye mu gutera
  • Ibikoresho bifite isuku byanyujijwe ku muriro cyangwa mu muti usukura nka Jik n'indi nka wo
  • Kuca umwanana amabere y'igitoki amaze gusohoka ukoresheje isando,
  •  Gukata no gutaba imibyare irwaye
  • Gusimburanya ibihingwa

  • Indwara ya Kabore iterwa n'uduhumyo twitwa Fusarium oxysporum f. sp. cubense). Ni indwara iva mu butaka ifata mu mizi y'insina ikayizahaza mu bice by'imbere ikaba ishobora ko kugera ku mababi. Iyi ndwara nta bundi buryo wayirwanya cyangwa wayivura  atari ukuvura ubutaka. Kuvura ubutaka na byo bifite ingaruka mbi ku bidukikije ni yo mpamvu bibujijwe ahantu hafi ya hose. Uburyo  buri kwigwaho bugaragaza ubushobozi bwo guhangana n'iyi ndwara. Ingaruka mbi cyane z'iyi ndwara ni ukwiremarema kw'izindi mikorobi ziguma mu butaka imyaka n`imyaka maze igihe cyose hari insina itewe hafi aho izo mikorobi zikayanduza igarwara.
  • Iyi ni indwara ituruka mu butaka – Iyi ndwara yinjira mu gihimba iturutse mu mizi 
  • Iyi ndwara irushaho kuba mbi mu butaka batayoboreye amazi neza.
  1. Ibimenyetso byayo :

Ibimenyetso byayo bya mbere by'imbere bikurira mu mizi y'ingenzi igaburira igihingwa, ari ho ndiri ya mbere ya mikorobi. Bikomeza bijya mu nguri ni naho bigaragarira cyane mu ihuriro ry'ibice by'imbere n'iby'inyuma.

Iyo iyi ndwara ibaye akarande, ku makoma hazaho ibibara by'ikigina cyerurutse nyuma igice kinini kigahindura ibara aho gusa nk'itafari rihiye kigasa  n`ikigina.Ibimenyetso bya mbere bigaragara inyuma ni uguhinduka umuhondo kw'amababi akuze cyangwa kwisatura kw'igice cyo hasi cy'amababi y'insina.

Ibi bikurikirwa no kurabirana no kwisatagura aho amababi afatira ku mutumba. Rimwe na rimwe amababi agumana ibara ry`icyatsi, uko indwara igenda yiyongera amakoma akiri mato arihina kugeza ubwo insina yose igigara igizwe n`amakoma yapfuye burundu n'andi agenda apfa.

  1. Ingamba zo kurwanya iyi ndwara :

Kwirinda  ni yo ngamba  ya mbere yo guhangana n'iyi indwara. Mu rwego rwo kwirinda ko iyi ndwara ya Kabore yakwanduza umurima wawe, ugomba gushyiraho uburyo gakondo bwo kwirinda nko koza ibikoresho no kubirinda mikorobe kandi bigakoreshwa iteka bisukuye, gukoresha imibyare mizima itarwaye kandi yakuwe ahantu hizewe.

Kurinda ko abantu bapfa kwinjira mu murima,  guhugura abakozi ku birebana n`isuku no kumenya ko indwara igiye gufata igihingwa ni ingenzi kugira ngo hamenyekane iyo ari yo kugira ngo bayirwanye itarakura.

  • Sigatoka ni imwe mu ndwara zikomeye zifata igihingwa cy'insina.

Ibimenyetso byayo :

Ibimenyetso bya mbere by`indwara ya Sigatoka yirabura ni  amabara mato agaragara  ku gice cyo hasi cy'ikoma rya 3 cyangwa irya 4 ribumbuye. Ayo mabara agera aho agahindukamo imirongo mito y'ikigina agatangirwa n'umugongo w'ikoma ( ifoto ya 1). Amabara y'iyo mirongo arushaho kwijima bikabije kandi akagaragara ku gice cyo hejuru. Ibibara bigenda bikura bifatana cyangwa bigafata indi shusho, bikijima cyane bikarema imirongo yirabura ari byo biranga amababi afite iyi ndwara (ifoto ya 2).Kenshi usanga mu ihuriro ry'uduce turemye ikoma hasa n'ahatose cyane cyane mu gihe hari ubuhehere bukabije.

Ingamba zo kwirinda iyi ndwara:
 

Imiti yica uduhumyo ikoreshwa kenshi mu duce twazahajwe n'iyi ndwara ku buryo bukabije.. Amakoma yafashwe akurwaho neza atagize aho ahurira n'ibice bizima by`insina mu gice kingana na hegitari kugira ngo hakumirwe iyi ndwara mu gace igihingwa kirimo.

Mu rwego rwo gufata ingamba, ibyatsi bihingwa hagati y'insina hakoreshejwe intera ikwiye ( n`ubwo kenshi insina zihinze mu murima w'urutoki ziba ari ubwoko bumwe). Ibizenga by'amazi mikorobi zishobora kubamo zikazashyira zikanduza urutoki bigomba kugabanuka hakubakwa imiyoboro ifata amazi ahagije ikayohereza mu bindi bice biri kure y'umurima w'urutoki.

Ibimenyesti byayo

Imungu y’insina bita "Cosmopolites sordidus", ni agakoko gasa n’umukara gafite umunwa muremure ko mu bwoko bw’ikivumvuri. Icyana (igishorobwa) ni umweru, umutwe wacyo usa n’umuhondo uvanze n’ikigina, nta maguru kigira. Nicyo gitobagura imyobo mu nguri. Iyo imyobo imaze kuba myinshi, umuyaga uteri mwinshi utuma insina yihrika hasi. Amakoma y’insina yafashwe cyane ahinduka umuhondo agapfunyarara nyuma akuma. Insina zamunzwe, zigaragara neza mu gihe cy’impeshyi n’igihe zitangiye kwana. Ikunda kandi yororoka neza kandi vuba ahantu hashyuha.

 Ibishorobwa byangiza insina itangirira hasi ku gice kiri inyuma cyane gitangiye kuma no mu bice bitemyeho  by'igice cyo hasi ku cyitwa igihimba. Mikorobi zikiri nto ziracukura kugeza ubwo zinjira aho amababi atangirira mo imbere.Mikorobi ubwo zicengera mu ntango y'igihimba no mu mizi (mu nsina, ndetse no mu byana by'insina biri kumera no mu mizi). Imiyoboro yo munsi y'ubutaka y`indiri ya mikorobi ishobora gukomeza gukora kugeza insina iguye.


Ibihingwa byafashwe n`iyi ndwara bigira ibara rivanze icyatsi n`umuhondo, bigatakaza ibara ryiza ry`icyatsi.Imibyare ifashwe n`iyi ndwara kenshi irumagara kandi ntikomeze gukura. Mu gihe cy`umuyaga mwinshi insina nyinshi zirwaye ziryama hasi rimwe na rimwe zikapfa burundu

Imibyere yafashwe n`iyi ndwara itobora, irumagara kandi igapfa vuba cyane bitewe n`uko gutunga microbe no gutoboka hagati y`imizi n`inguri. Icyerekana ko insina ikiri nto yafashwe ni ukuraba no kumagara kw`amababi atarabumbura cyangwa igice kigikura cy`igihingwa.

Ingamba zo kuyirinda

  • Gutega utwo dukoko ukoresheje umutego ukikije insina mu ntera ya 20 cm uvuye ku nsina kubera ko amagi yatwo cyangwa two ubwatwo bishobora kwihisha munsi. Ku munsi wa kane, toratora utwo dukoko utwice cyangwa udutwike
  • Umutumba w'insina ugomba gusukurwa ugakurwaho amashara.
  • Guhinga ubwoko budapfa kwandura nka Kayinja,FHIA17 na FHIA25,
  • Gusukura ibikoresho by'ubuhinzi mbere yo gutera hakoreshejwe amazi ashyushye: kwinika imibyare mu mazi ashyushye ku rugero rwa dogerekuva kuri 52 kugeza kuri 55°C mu gihe cy'iminota 15 kugera kuri  27 mbere yo gutera (Gushyira buji mu mazi ashyushye, nitangira gushonga umenye ko ubushyuhe bugeze kuri izo degere);
  • Uburyo bwiza busanzwe bukorwa mu buhizi: gukurako amakoma ashaje n' inguri, kutegereza insina isaso (60 cm).
  • Kubagara, gushyiramo inyongeramusaruro aho ari ngombwa
  • Guhata imibyare  ukuraho imungu n'amagi yazo ndetse n'iminyorogoto;
  • Gusimbuza insina yanduye ikindi gihingwa ( mu bihingwa ngandurarugo)
  • Kongera guhinga urutoki nyuma y'imyaka3-4.

Indwara ya Tsindika ifata igitoki n'amakoma iterwa na virusi ishobora gufata ubwoko bw'ibihingwa birimo ibitoki, imishabi n'ibindi. Ibyiza ni ugutegura umurima uzahingwamo urutoki kure y'aho ibi bihingwa yibasira biri. Ibihingwa bikuze bishobora kwandura byoroshye ariko n'amwe mu moko y`insina nka Cavendish (soma "Kavendishi") ashoborwa n'iyo ndwara.

Mu turere iyi virusi itabonekamo cyane, indwara ikwirakwizwa no gutera imibyare bigaragara ko irwaye mu ntangiriro y'igihe cy`ihinga, ni ukuvuga ko igihembwe cy'ihinga kiba gitangiranye n`ibihingwa birwaye.

Uburyo bwo kuyirinda

  • Nta bwoko bw'insina budashobora kwandura Tsindika, ni yo mpamvu uburyo rusange bwo kuyirinda ari uburyo bwo gukoresha miti yica udukoko tuyitera.
  • Ubundi buryo bwafasha mu kwirinda iyo ndwara ni ukurandura no gukuraho burundu ibihingwa byarangije kwandura mbere y'uko mikorobi zikwirakwira hose.
  • Uburyo bw'akato bukumira iyinjizwa mu gihugu ry'ibihingwa byanduye. Insina yanduye akenshi ntiyana, ariko iyo yannye yera agatoki katameze neza, byagaragara ko kirwaye bikaba byakoroha kumenya ko kifitemo virusi kugira ngo amategeko agenga ishyirwa mu kato yubahirizwe.
  • Kuko ibitoki atari byo byonyine byandura, ibindi bihingwa bishobora kwandura virusi  na byo bigomba kugenzurwa bigaterwa imiti  yabugenewe irwanya utwo dukoko.

vi) Imfunyarazi y'insina

Imfunyarazi y'insina ni indwara na virusi. Ibimenyetso byayo by'ibanze ni ibibara biza ku mababi no kwisatura k'umutumba. Iyo iyi ndwara imaze igihe, ibyo bibara bishobora gutera kubora, ubwo bubore bukagera ku ntimatima y'umutumba, nyuma igihingwa cyose kikabora.

Uburyo bwo kuyirinda

  • Insina zirwaye zigomba gutemagurwa bigasimbuzwa inzima
  • Ingemwe z'insina zatuburiwe muri laburatwari zikomoka ku nsina nzima ni zo zonyine zigomba gukwirakwizwa hagati y'ibihugu kugira ngo zituburwe, ariko na bwo bigomba kwitonderwa kuko indwara ishobora kwihisha mu tunyangingo duto tw'igihingwa.