Urutoki

Kwita kugihingwa

Kwita ku gihingwa cy'ibitoki

  1. Kubagara:
    • Gukuramo ibimera cyangwa ibindi byatsi bibi byimejeje mu murima, kureba neza niba ifumbire  yakoreshejwe ku gihingwa yaragize umumaro , kurwanya ibisambo n'indwara.
  • Gusasira (kongeraho ubutaka) nabyo birinda umurima kurumba n`uburwayi.
  1. Kwicira:
    • Gukuraho amakoma yapfuye n'insina zapfuye,  kubicamo uduce bigakikizwa ku bihingwa bizima. Ibindi bisigazwa byo mu murima n'ivu ry`ibiti nabyo bishobora kongerwaho bikongerera ubutaka uburumbuke.
  • Mu gihe insina imaze gukura ikaba ifite imibyare myinshi, yikureho yose usigaze   umwe kugira ngo umusaruro utubuke n'ubuzima bw'insina bube bwiza.
  • Gukata byose hagasigara umubyare uringaniye  n'ubutaka no  gutwikira ubutaka ku mubyare. Gusubiramo icyo gikorwa ukata cyane mu bujyakuzimu mu gihe byongeye kumera.
  • Umubyare urokotse ni wo usimbura nyina iyo umaze gutanga umusaruro w'igitoki.
  • Hari ubwo habaho irengayobora insina zifite ubuzima bwiza zikagira abana babiri.
  1. Gufumbira urutoki
    • Gukoresha inyongeramusaruro, ikimoteri, imborera cyangwa imvan'ge yibi byose. Kongeramo inyongeramusaruro ako kanya nyuma yo gutera ku muzenguruko umwe w` igihingwa cy'insina icyo gikorwa kigasubirwamo buri kwezi.
  • Ubusanzwe  ifumbire mvaruganda igaragazwa n'ikimenyetso cy'inyuguti 3 (N-P-K) cyerekana ingano y'imyunyungugu ya Azote, Potasiyumu na Fosifore irimo. Insina zisaba urugero ruri hejuru rwa Potasiyumu ariko indi myunyu na yo ifite akamaro. Ushobora gukoresha ifumbire ifite imyunyu igereranyije ( uko ari itatu ku rugero rwenda kungana) cyangwa ugakoresha ifumbire iziba icyuho kiri mu butaka bwawe.
  • Nta gukoresha ifumbire yakozwe mu byumweru bike bishize kuko ubushyuhe buturuka ku kubora bushobora kwangiza insina.
  • Mu gihe udafire imborera wakoresha amakoma y'insina cyangwa ibindi byatsi bishobora kubora vuba.
  1. Kuhira:
  • Kuhira kenshi ariko ukirinda gukabya
  •  Kubura amazi ni impamvu rusange ituma insina zipfa ariko gukabya kuvomerera bishobora gutera kubora kw'imizi.
  • Iyo insina zitewe mu gihe nta mvura igwa, ushobora kovomerera buri munsi ariko mu gihe igice cy`ubutaka cyo hejuru kingana na cm 1.5 – 3 cyumagaye.
  • Gabanya urugero rw'amazi wakoreshaga uko uvomereye mu gihe igihingwa kimaze igihe kinini mu mazi ( ibyo bishobora gutuma imizi ibora).
  • Mu gihe kiza, mu gihe insina ari bwo zikimera, ushobora gukenera kuvomerera rimwe mu cyumweru cyangwa mu byumweru bibiri. Ibuka gucunga ko ubutaka butota.

Amakoma afasha kurwanya gutota bikabije ni yo mpamvu ugomba kwitonda ntutose igihingwa kikiri gito kitarazana amakoma.

  1. Gusasira:

Gusasira ni ugukoresha ibikoresho byumutse mu gutwikira ubutaka. Bifasha kugumisha  ububobere mu butaka, bikagabanya isuri y'ubutaka, bigakuraho kumera kw'ibyatsi bibi bikanazanira ubutaka ifumbire igihe bimaze kubora.

  • Ibyiza byo gusasira ni ibihe?

 

  • Gusasira bituma ubutaka bwo munsi bumara igihe kinini buhehereye kuruta iyo ubutaka budatwikiriye.
  • Bifasha guhangana n'isuri bigabanya ubukana bw'ibitonyanga by'imvura bikanatuma amazi atemba agenda gahoro.
  • Bikuraho kumera kw'ibyatsi bibi bibyumisha
  • Bituma igihingwa gikura neza
  • Ibibi byo gusasira?
    • Bisaba umukozi uhoraho ukora ako kazi
    • Bishobora kuzanira ubutaka ibyomyi n'indwara
    • Ibikoresho byo gusasira bishobora kutaboneka.
  • Uko bikorwa
  • Kujyana mu murima ibikoresho ushaka gukoresha nk'isaso
  • Kubisanza ku butaka ukoresheje intoki cyangwa igikoresho cyo mu buhinzi gifite amenyo menshi magufi bita rato (rateau). Gushyiraho isaso ireshya na cm 7-15 uvuye ku butaka cyangwa izengurutse insina.
  • Nta gushyiraho isaso nyinshi irenga ku nsina cyangwa ituma zitagaragara neza.
  • Gukoresha ibishishwa byumye bitabora vuba
  • Kudakoresha isaso y'ibishishwa bitose cyangwa bikiri icyatsi kibisi
  1. Gukuraho umwanana:
    • Bikorwa ryari?
      • Igihe amabere y'igitoki yamaze kuza hanze yose, bakuraho umwanana. 
    • Kubera iki?
      • Gukuraho umwanana birinda insina indwara ya Kirabiranya y'urutoki (BXW)
      • Igitoki gikura neza iyo umwanana wakuweho.