Avoka

Gutera imbuto

Gutera avoka

Igihe cyo gutera avoka

Igihe cyiza cyo gutera avoka ni umuhindo, ni ukuvuga mu mezi ya Nzeli, Ukwakira n’Ugushyingo. Ibi bituma ingemwe zibona amazi ahagije igihe kirekire.

Umurima ugomba kuba uteguye neza, uhinze ubwa mbere,ubwa kabiri ndetse n’ubwa gatatu ahari urwiri rwinshi, kugirango wizere ko urwiri, amabuye n’imizi y’ibindi biti wabimazemo neza.Ucukura imyobo ku ntera ya m4 kuri m4 cyangwa m6 kuri 6 ya cm80 mu mbavu na cm80 z’ubujyakuzimu cyangwa m1 mu mbavu na m1 z’ubujyakuzimu bitewe n’ubwoko bw’ubutaka bwawe (buseseka cyangwa bumatira), ushyira- mo ibiro 100 by’ifumbire y’imborera, ugasibanganya icy- obo cyawe, Ufata urugemwe rwawe, ugakuraho igihoho, ucukura akobo ka cm30 ugaterekamo rwa rugemwe rwawe warangiza ugasibanganya neza.Iyo umaze gutera urugemwe rwawe, urarusasira, ukaruvo- merera iyo imvura itagwa;