Imbwija

Kwita kumusaruro

Kwita ku musaruro no guhunika imbwija

Imbwija ni imboga zangirika ubusa, zikaba zisaba kwitonderwa kugira ngo zidatakaza ubwiza bwazo n’intungamubiri.

Gutakaza ubwiza bw’imbwija nyuma yo gusarurwa bigaragarira kuri ibi bikurikira:

  • Guhinduka umuhondo kubera gutakaza ubushobozi bwo gukora ibara ry’icyatsi kibisi ( Chlorophyll);
  • Kuraba no gutakaza ireme;
  • Kubora.

Nyuma yo gusarurwa, imbwija zibikwa mu mufuka kandi zikagurishwa uwo munsi kugira ngo wirinde ko zatakaza ubwiza bwazo.  Igihe bishoboka ko zabikwa mu byuma bikonjesha byazifasha kugumana ubwiza bwazo.

Iyo imbwija zisarurwaho imbuto zimaze gusarurwa, ni ngombwa kuzanika zikuma neza mbere yo kuzibika, naho ubundi zazana uruhumbu. Zanikwa ku nkoko ku zuba cyangwa mu nzu hafi y’isoko y’uushyuhe. Genda uzikorakora kenshi kugeza zumye neza. Zibike ahantu hatinjira umwuka, hafutse kandi humutse mu gihe cy’amezi 6.